U Rwanda Rubona AI nk’Iyahangara Ibibazo by’Ubuzima Muri Afurika

U Rwanda rwagaragaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano ribonwa nk’amahirwe ya Afurika mu guhangana n’ibibazo bimwe na bimwe byugarije ubuzima.

Abaminisitiri b’Ubuzima, abahanga udushya mu ikoranabuhanga, abashakashatsi n’abahanga mu by’ubuvuzi, abaminisitiri mu nzego zitandukanye n’abanyepolitiki n’abandi bafitanye isano n’ubuzima bagaragaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ribonwa nk’amahirwe ya Afurika mu guhangana n’ibizabo byugarije ubuzima.

Ibi ni ibyagarutsweho tariki ya 13 Ukwakira 2025, mu nama y’iminsi itatu iteranye ku nshuro ya kane, yahurije hamwe abarenga 1.800 bakora muri izo nzego, aho bari kwigira hamwe uko hatezwa imbere ikoranabuhanga mu buvuzi bw’Afurika (Africa HealthTech Summit).

Iyo nama y’iminsi itatu iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubuvuzi Budaheza, Gushyigikira Udushya Tugamije Ubuvuzi Kuri Bose.”

Abayitabiriye bagaragaje ko ikoranabuhanga rya AI rishobora kubaka inzego z’ubuzima mu byiciro bitandukanye, kandi bitewe n’aho isi igeze ubu, buri wese arifite mu biganza kandi ashobora kuribyaza umusaruro mu buryo ubwo ari bwo bwose. Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Nsanzimana Sabin, yagaragaje ko buri wese iryo koranabuhanga arifite mu ntoki igihe afite telefone na interineti, kandi ko ari bwo buryo bushoboka bwo kuziba bimwe mu byuho bikigaragara mu buvuzi muri Afurika.

Yavuze ko AI izahindura imibereho y’Abanyafurika kuko yifitemo ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi icyarimwe, bikaba ari imbarutso yo gukemura ibibazo by’ubuke bw’abaganga n’ibindi byugarije umugabane.

Yagize ati: “AI ni yo mpinduka ikomeye ku Isi, ubu ni ugukoresha ikoranabuhanga utarindiriye kujya kubaza umuntu ku giti cye, ukaba wabishyira hamwe ugasuzuma abantu benshi, noneho abarwayi benshi ukabavurira icyarimwe. AI iragaragara nk’aho ari igisubizo kuko nko muri Afurika twari dufite ibibazo by’abaganga bake ni yo mpamvu tugomba kuyitaho.”

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko hakenewe politiki zishyigikira ukwihutisha ikoranabuhanga rigezweho no kwimakaza ibisubizo bya tekinolojiya bifasha gutahura indwara z’ibyorezo, kwihutisha serivisi z’ubuvuzi mu kurushaho kunoza urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Yashimangiye ko hakenewe akamaro k’abakozi bahawe amahugurwa, politiki zoroshya urugendo rw’iterambere, n’ubufatanye bukomeye kugira ngo harusheho kubyaza umusaruro udushya tugenda tuvuka kandi dutanga umusaruro uvugurura.

Iyi nama yahuje abasaga 2.500 barimo impuguke n’abanyepolitiki bakomeje kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga rishobora gufasha mu guhindura serivisi z’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *