Umufaransa Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cya “Rwanda Open M25” nyuma yo gutsinda Umudage Maik Steiner amaseti 2-1 (6-0, 5-7, 7-6(2)) kuri iki Cyumweru.
Uyu mukino wa nyuma wabereye ku bibuga bya Tennis biri muri IPRC Kigali, ahakinirwaga icyumweru cya mbere kuva ku wa 6 Ukwakira.
Witabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa TG Automobile Technology, Wang Yu; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF), Karenzi Théoneste; na Visi Perezida w’Agateganyo muri iri Shyirahamwe, Lt Col (Rtd) Fidèle Kamanzi.
Ni ku nshuro ya gatatu Denolly yegukanye iri rushanwa ribera i Kigali kuva mu 2023.
Kwegukana iri rushanwa byatumye ahabwa amadolari ya Amerika 4 612 n’amanota 25.
Mu mukino w’abakinnyi babiri, Umudage Maximilian Homberg ari kumwe n’Umubiligi Martin Van der Meerschen batsinze Umunya-Malaysia Darrshan Suresh n’Umuhinde Aditya Balsekar amaseti 2-0 (6-4, 6-4).
Icyumweru cya kabiri kizakinwa guhera ku wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira kugeza ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025.